18 Ukwakira |
Umunsi mukuru usanzwe |
2 Tim 4, 9 - 17; Lk10, 1 - 9
Luka ni umwanditsi w’ivanjili ya gatatu n’uw’Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Yakoze umurimo ukomeye cyane mu Isezerano rishya. Nkuko bigaragara mu nyandiko ze zose, Luka yari n’umwe mu bakristu ba mbere bari bajijutse cyane. Bavug ko yari umuganga I Antiyokiya ari naho yamenyaniye na Pawulo intumwa nndetse bakaba inshuti zikomeye. Yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose za gitumwa, nyuma aza no kumuherekeza I Roma. Pawulo intumwa na we kenshi mu nyandiko ze yakunze kuvuga inshuti ye Luka. Hari aho agira ati: « Arabatashya Luka, umuganga dukunda…» (Kol4, 14). Na none akongera ati: « Luka ni we wenyine tukiri kumwe» (2 Tim 4, 11). Ariko nubwo bwose yafashaga Pawulo Intumwa muri byinshi, Luka ntiyieze ahabwa ubusaserdoti. Yari umulayiki w’intungane wari waritangiye kwamamaza gusa Inkuru nziza. Ikindi kizwi rero ni uko Luka yabaye umutagatifu wakunzwe n’abantu cyane. Bavuga ko kuva na mbere yashyikiranaga n’abantu kandi akagira ubupfura n’imico myiza. Ibyo bigaragarira no mu nyandiko ze ko yakundaga abantu kandi akagirira n’impuhwe abakene. Luka ni we dukesha « Ndakuramutsa Mariya » (Ave Maria), «Indirimbo ya Bikira Mariya » (Magnificat) «Indirimbo ya Zakariya » (Benedictus) n’indirimbo ya Simewoni (Numc Dimittis). Luka atugezaho kandi byinshi byerekeye Yezu ndetse n’ivuka rye. Mariya Nyina wa Yezu afite umwanya urambuye mu byo Luka atubwira ku ivuka n’ubuto bya Yezu kuko ari we ubwe wabimwibwiriy. Kuba Luka yaramenyanye na Bikira Mariya ni cyo cyatumye avuga ko Luka ari we wa mbere washushanyije ishusho ya Bikira Mariya kuko yamenyanye na we. Umwe mu banditsi bo mu kinyejana cya kabiri yanditse kuri Mutagatifu Luka, nuko mu gusoza yandika agira ati: « Yakoreye Nyagasani ubudahwema, yigomwa urushako n’urubyaro, arinda ubwo yitaba umuremyi afite imyaka mirongo inani n’ine akimurikiwe na Roho Mutagatifu ».