Lusiya

13 Ukuboza | Umunsi wibukwa | 2Kor10, 17-11, 2; Mk21, 1-13
Lusiya iwabo hari i Sarakusi. Nuko umunsi umwe azana na nyina i Katani ku mva ya Mutagatifu Agata, aje kumusaba kugirango akize nyina wari ufite indwara yananiye abavuzi. Aho aboneye igitangaza cy’uko umubyeyi we akize, Lusiya yiyemeje kwiyegurira Nyagasani nk’uko yari yarabisezeranyije Mutagatifu Agata. Nibwo rero asezeye ku musore wifuzaga kumurambagiza maze uwo muhungu biramubabaza cyane ndetse ajya kumurega ko ari umukristu kuko icyo gihe hariho ubutegetsi burwanya abakristu. Umucamanza mukuru ahamagara Lusiya, amutegeka gusenga ibigirwamana by’igihugu; Lusiya aramutsembera pe! Umucamanza ategeka insoresore nyinshi ngo zimukoreshe ingeso mbi nyamara ariko Nyagasani amuhagararaho baramutinya. Bagerageza ndetse no kumuzirika, nabyo birabananira. Nuko rero aho bigeze umucamanza ategeka bamwe mu basirikare be bamuca umutwe. Nguko uko Lusiya yasanze Nyagasani mu bwami bwe.