Lusiyani w’Antiyokiya umusaseridoti n’uwahowe Imana.

07 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Iwabo hari i Samozati muri Siriya. Yahawe uburere bwiza kuva akiri muto, cyakora agira ibyago apfusha ababyeyi be afite imyaka cumi n’ibiri gusa. Yahisemo kwiyegurira Imana, aba umumonaki. Yaboneyeho kandi yiga kuburyo bunonosoye ibitabo bitagatifu, akanarengera inyigisho za Kiliziya ku bazisebya cyangwa bazigisha ibinyoma. Ubukristu bwe bwateye impungenge abanzi ba Kiliziya, nuko ku ngoma ya Magisimini, wari umwami w’Abaromani, baramufata bamufunga imyaka ikenda. Ariko abona uko yandikira kenshi abakristu ba Antiyoshi agirango abahoze kandi abakomeze mu bukristu. Muri ubwo buroko yahandikiye igitabo gikomeye cyane cyo kuburanira Kiliziya gatolika, agiha abari bashinzwe kumucira urubanza. Umwami ubwe yagerageje kumutesha ubukristu ku buryo bwinshi, arinda no kumusezeranya umukiro n’ikuzo ryinshi ku ngoma ye; nyamara byose biba iby’ubusa aramuhakanira. Kuva ubwo, umwami yaramurakariye cyane atangira kumugirira nabi. Nibwo ndetse umunsi umwe ategetse ko bamufungira munzu yari ifungiyemo inyamanswa z’inkazi. Ariko nazo ntizamwakura! Nuko bamukura aho bamusubiza mu buroko. Bukeye umucamanza w’umwami yongera kumuhamagara, amubaza ubwoko bwe, Lusiyani aramusubiza ati: “Ndi umukristu”. Amubaza umwuga we, undi ati: “Ndi umukristu”. Nuko umucamanza ararakara cyane, ategeka ko bamuzirika ibuye rinini mu ijosi bakamuroha mu ruzi. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.