Lutgarda

16 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Lutgarda yavukiye i Tongres ho mu Bubiligi mu mwaka w’1182. Agejeje igihe cyo kwiga, ababyeyi be bamushyize mu mashuri yayoborwaga n’ababikira. Aho arangirije amashuri, lutgarda yikundiraga gusa kwinezeza by’abakiri bato. Bukeye rero Nyagasani Yezu aza kumubonekera, amwereka ibikomere byose yagiriye ku musaraba ngo acungure abantu, amubwira ko amukunda, ko nawe yazamugaragariza urukundo amufitiye. Nibwo Lutgarda atangiye kuzirikana ubuntu Nyagasani amugiriye. Maze yiyegurira wese Kristu yakunze mu muryango w’Ababikira b’abasisiterisiyene. Kuva ubwo ubuzima bwe bwose abwegurira Nyagasani, imibereho ye irangwa no kwigomwa, gusenga no kwicisha bugufi. Haciye iminsi Nyagasani yamukoreyeho ikimenyetso gikomeye, ahuma amaso ntiyongera kubona: ibyo nyamara ntibyamuca integer akomeza kwigomwa byinshi no gusabira abanyabyaha. Lutgarda yitabye Imana mu mwaka w’1246.