Madalena Postela

16 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Madalena Postela yavukiye i Barfori mu Bufaransa ku itariki 28 Ugushyingo 1756. Yabatijwe ako kanya by’agateganyo akimara kuvuka kuko yari avutse arwaye cyane. Yuliya ni ryo zina rya Batisimu naho Madalena ni izina ryo ry’ububikira. Madalena Postela kuva akiri muto yagiraga impuhwe nyinshi. Afite imyaka itanu, yigeze guhura n’umwana w’umukene wari wambaye udushwangi, nuko akuramo agakanzu ke keza yari yambaye arakamwambika. Kuva akiri muto kandi yimenyereje kugirira neza imbabare n’abakene. Maze akajya gusabiriza icyo yabarengeza, abandi akabavomera amazi akanabatorera udukwi. Aho arangirije amashuri, yatangije ubwe ishuri ryiganjemo cyane cyane abana b’abakene. Ibyo kwigisha kandi ntibyamubuzaga no kwita ku barwayi n’indushyi. Nyuma ahagana mu 1807, yashinze umuryango w’ababikira, bitwa “Abakobwa b’impuhwe”. Mu gihe cya mbere umuryango we wabanje kubura abawinjiramo, ariko hanyuma urukundo rw’Imana ruza kubareshya ari benshi. Madalena Postela yitabye Imana muri Kamena 1846, asiga umuryango yashinze ufite ibigo mirongo itatu na birindwi. Papa Piyo wa XI yamushyize mu rwego rw’Abatagatifu ku itariki ya 24 Mata 1925.