Madalena Sofiya Barat

24 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Sofiya yavukiye mu Buraransa mu ntara ya Bourgogne, ku wa 13 Ukuboza 1779. Musaza we Ludoviko wari umusaseridoti yamutoje kare imico myiza ya gikristu, ahabwa vuba Isakramentu ry’Ukaristiya. Yanamutoje gusenga arabikunda, amutoza kwigomwa no gutabara abakene n’imbabare. Mu myivumbagatanyo ya rubanda yabaye mu Bufaransa, Ludoviko yarafashwe arafungwa, amara mu buroko imyaka ibiri. Aho arekuriwe yabanye na mushiki we Sofiya i Paris, maze muri iyo midugararo bahaba intwari bakomeza cyane cyane kwamamaza Ivanjili mu bakristu n’ubwo bwose bashoboraga kubizira. Ludoviko agasoma misa rwihishwa mu ngo z’abakristu, ari nako atanga amaskramentu. Mu mwaka w’I 1802, Sofiya yamenyanye n’umupadiri w’umuyezuwiti witwaga Varin, amufasha gushing umuryango w’abihayimana witiriwe «Umutima Mutagatifu.» Sofiya yamaze gusezerana yitwa «Mama Madalene». Ntibyatinze koko Nyagasani yigaragariza muri uwo muryango uraguka uba mugari, Mama Madalena ashyira ibindi bigo hirya no hino mu bihugu haba mu Burayi, muri Amerika ndetse no muri Afrika. Nyuma y’imyaka mirongo itandatu n’ibiri yamaze ayobora uwo muryango, Mama Madalena Sofiya Barat yitabye Imana ku wa 24 Gicurasi 1865 i Paris mu Bufaransa. Yapfuye afite imyaka mirongo inani n’itandatu. Ni Papa Piyo wa XI wamushyize mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1925.