Magsimiliyani Kolbe

14 Kanama | Umunsi wibukwa | Buh3, 1-9 (cyangwa 1Yh3, 13-18); Yh15, 12-16
Rayimundi Kolbe yavukiye Zdunska-Wala ho muri Kolonye. Ababyeyi be bari abakene cyane, arangije amashuri abanza yimukiye mu iseminari y’abafransiskani i Lvov.tariki 4 Nzeri 1910 nibwo yinjiye muri novisiya ahabwa izina rya Magsimiliyani. Mu w’ 1912 abakuru b’abafransiskani bamwohereje I Roma kwiga tewolojiya. Igihe bwo mu burusiya bwigaruriwe n’abakomunisti, Kolbe na bagenzi b’abaseminari nibwo bashinze umutwe w’ingabo za Bikira Mariya utarasamanywa icyaha. Arangije amashuri I Roma, yegukanye impamyabushobozi ihanitse muri Filosofiya na Tewologiya. Yahawe ubusaseridoti muri Nyakanga 1919; nyuma asubira iwabo muri Polonye. Ageze iwabo yihatiye cyane kwigisha no kwamamaza umubyeyi w’Imana utarasamanywe icyaha. Yandika akanyamakuru kakwirakwizwaga mu bakirisitu hose mu gihugu. Hashize iminsi yatangije icapiro, yandika utunyamakuru tw’urubyiruko twasohokaga buri munsi. Byose amaze kubona ko biri ku murongo bikora neza,yafashe inzira ajya mu Buyapani. Ajya ahitwa Nagasaki ahashyira icapiro, atangira kwandika akanyamakuru ko kubahiriza Umubyeyi w’Imana Bikira Mariya utarasamanywe icyaha kanditse mu kiyapani. Kubera nyine iyo mirimo yose,hashize igihe umunaniro uramuganza atangira kurwaragurika. Mu 1936, yasubiye iwabo muri Polonye araruhuka, anakomerezayo gukora mu bwanditsi bw’ibinyamakuru Gatolika. Ikinyamakuru yandikagamo icyo gihe cyari gifite abasomyi batabarika muri Polonye. Iguhe intambara ya kabiri y’isi yose itangiye, mu 1936, ingabo za Hitler zigaruriye igihugu cya Polonye. Guhera ubwo rero, imirimo y’ubwanditsi Padiri Magsimiliyani Kolbe yakoraga irahagarikwa. Mu kwakira 1940, kimwe n’abandi benshi , Padiri Kolbe arafatwa arafungwa. Tariki ya 28 Gicuransi 1941, abapolisi ba Hitler bamwimuriye muri gereza y’I Auschwitz, hafungiwe abakora imirimo y’agahato hakaba n’inzu y’ihotorero ry’imfungwa. Buri munyururu yagiraga inumero ze. Padiri Klbe yari afite numero 16670. Mu mpera z’ukwezi kwa nyakanga muri uwo mwaka nyine, umwe mu banyururu aracika; abapolisi ba Hitler baramushakisha baraheba ! komanda wategekaga iyo gereza arabisha bikomeye, ategeka ko kubera iyo mpamvu hagomba kunyongwa abanyururu bagenzi be icumi bicishijwe inzara. Muri abo icumi, harimo umugabo witwa Franticzek Gajowniczek waborogaga cyane kubera agahinda k’umugore n’abana assize. Padiri Kolbe abona amarira n’agahinda uwo mugabo ajyanye ,amugirira impuhwe; nuko yegera umukuru wa gereza amusaba kunyongwa mu kigwi cya Franticzek, baramwemerera, Padiri Magsimiliyani Kolbe yapfuye tariki ya 14 Kanama 1941 yicishijwe inzara. Ku itarike ya 10 ukwakira 1982, niho Padiri Magsimiriyani Kolbe yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu. Uw’ingenzi wavugwa wari muri iyo mihango ni Franticzek Gajowniczek, uwo Padiri Kolbe yarengeye akemera kwicwa mu kigwi cye. “Nta wagira urukundo ruruta urw’uhara amagara ye kubera inshuti ze”.(Yohani 15,13)