Mamerti

11 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Mamerti yavukiye i Lyon mu Bufaransa. Amaze guhabwa ubusaseridoti, yashishikariye cyane kwamamaza Ivanjili muri rubanda. Aho abereye umwepiskopi wa Vienne, Mamerti yagize igikundiro mu bakristu benshi ndetse no mu bindi bihugu kubera ukwitanga kwe mu kwamamaza ingoma y’Imana. Igihe igihugu cyari kizahajwe n’ibyago byinshi: imvura y’amahindu, imyuzure, imitingito y’isi ikabije, umuriro waturukaga mu nda y’isi ugasohokera aho ubonye hose, ibirura byateraga mu bantu bikabatwara, n’ibindi, n’ibindi…., Mamerti yashishikarije abakristu be gusenga cyane batakambira Nyagasani ngo abatabare. Nibwo koko Nyagasani yumvise amasengesho yabo, maze arabakiza. Abakristu bo muyandi madiyosezi nabo ntibatanzwe mu gukurikiza urugero rwiza Mamerti yahaye abakristu be, bigera ndetse n’igihe Papa abishima ategeka Kiliziya yose kubikurikiza.