12 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
Ivug 6,1-9; Mk 9,34-37
Margarita Bourgeoys yavukiye i Troyes mu Bufaransa, mu mwaka w’1620. Nyuma y’aho agiriye igitekerezo cyo kwiyegurira Imana, mu mwaka w’1653 yahagurutse iwabo yerekeza mu gihugu cya Canada. Urugendo rwabaye rurerure cyane amara amezi atatu mu nzira; atungukira ku kirwa cya Montreal, mu mudugudu wari utuwe n’abaturage 150 gusa. Bidatinze yatangiye umurimo w’uburezi, cyakora atangirana n’abana babiri bonyine. Hashize igihe gito asubira iwabo mu Bufaransa gushaka abandi bakobwa bagenzi be bazamufasha gutunganya neza uwo murimo; cyane cyane mu gutoza urubyiruko imico ya gikristu. Mu mwaka w’1659, nibwo yari ahindukiye agarutse muri Canada azanye na bagenzi be, bashing umuryango wabo, noneho ishuri naryo ritangira gutera imbere. Mu mwaka w’1669, Fransisko wa Montmorency-Laval, wari umwepiskopi wa Quebec, nibwo yemeye ishingwa ry’uwo muryango mushya w’ababikira. Margarita wari warashinze uwo muryango, niwe wawubereye umukuru, akaba ari nawe wari ushinzwe kugena amategeko azawugenga no gukemura ibibazo by’umuryango. Amategeko agenga umuryango yashyizweho umukono mu mwaka w’1698. Hashize igihe gito, mu mwaka w’1700, Mama Margarita yitaba Imana, yujuje imyaka mirongo inani y’amavuko. Muri Canada Margarta Bourgeoys ahimbazwa mu gitambo cya Misa ku ya 12 Mutarama.