Margarita Mariya Alakoke (Alacoque)

16 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi | Ef 3, 14 - 19; Yh15, 9 - 17
Margarita ni umuntu uzwi cyane muri Kiliziya gatolika, kuko ari we Nyagasani yatoye ngo amenyeshe kandi akundishe cyane abakristu Umutima Mutagatifu wa Yezu. Yavukiye I Lautecourt mu Bufaransa, tariki ya 22 Nyakanga 1647. Akiri muto yarezwe n’umubyeyi we wa batisimu kubera ko nyina yari ingorwa kandi se akaba yari yarapfuye undi akiri muto. Amaze kuzuza imyaka makumyabiri n’itatu, yinjiye mu muryango w’ababikira b’Abavizitadine i Paray - le - Monial. Mu mibereho ye Margarita yakunze kugira ingorane nyinshi. Uretse izo yahuye nazo akiri umwana no mu babikira yatangiranye nazo. Akihagera imibereho yahoo yabanje kumutonda cyane, hanyuma noneho aho atangiriye kubonekerwa na Nyagasani Yezu, abandi babikira bagahora bamuseka bibwira ko ari ibyo yigira. Hari ubwo Yezu yamubonekeye aramubwira ati: «Umutima wanjye ufitiye abantu urukundo rutagereranywa. Nkaba nshaka rero ko urwo rukundo narumenyekanisha mu Bantu ku isi mbinyujije kuri wowe». Ubundi amubonekeye yongera kumusaba kumenyesha abakuru ba Kiliziya ko Imana ishaka ko Umutima Mutagatifu wa Yezu uhabwa ikuzo muri Kiliziya yose; ko kandi Imana isezeranyije abazawubaha ingabire zikomeye kandi ikabahagararaho by’umwihariko. Padiri Kiode wakurikiranye ibya Margarita Mariya niwe wabyemeje kandi abyemeza n’umukuru w’ababikira. Mu 1686, nibwo mu babikira b’i Parelomoniyali bahimbaje ubwa mbere umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Margarita Mariya yitabye Imana yujuje imyaka mirongo ine n’itatu avutse.