Margarita wa Ekosi

16 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Margarita yavukiye muri hongiriya. Niho ababyeyi bari baraciriwe nyuma yaho se wari umwami w’Ubwongereza aviriye ku ngoma. Mu Mwaka W’1057, Margarita Yagiye Mu Bwongereza, ku ngoma ya Eduwardi wari se wabo. Aho imvururu zibyukiye mu mwaka w’1066, bahungiye muri Ekosi kuko icyo gihe Ubwongerezabwari ukwabwo na Ekosi ikaba ukwayo. Nuko haciye iminsi Margarita aza gukundana na Malkoluni III wari umwami wa Ekosi, barashyingiranwa. Urugo rwabo Imana iruha Umugisha, baratunga baratunganirwa, babyarana abana umunani. Margarita yari umwamikazi w’impuhwe nyinshi kandi wicisha bugufi. Yakunze bitangaje abaturage b’igihugu cye ariko cyane cyane abakene. Ntiyiganyiraga gufata ku mutungo w’ibwami ngo afashe abakene n’indushyi. Kiliziya nayo yayifashije kuri byinshi, atuma igirana ubwumvikane nyakuri n’ubutegetsi bw’igihugu. Ibyo kandi byatumaga rubanda barushaho kumererwa neza. Mu by’ukuri ntawabasha kurondora bihagije ibyizabyose Margarita yakoze ngo azabirangize! Gusa yanubakishije ubwe ikigo kinini cy’abihayimana. Margarita yitabye Imana ku itariki ya 16 Ugushyingo 1093.