Margarita wa Kortone

22 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Marigarita yavukiye i Laviano mu Butaliyani mu mwaka w’1247. Yapfushije nyina akiri muto, mukase ahageze amufata nabi cyane. Yari afite uburanga bw’umubiri butangaje! Ubwo bwiza bwatumaga abahungu birirwa bamunaganaho. Nuko abura uwamugira inama maze kubera guhunga inabi ya mukase, yemera kurongorwa n’umwe muri abo bahungu, badahawe Isakramentu. Hashize imyaka icumi umugabo we yaje gupfa yishwe n’abanzi, amusigira umwana w’umuhungu. Nyuma ndetse aho uwo mwana amariye gukura Marigarita yiyegurira Imana. Kuko kuva Marigarita nta mahoro kuri roho yiyumvagamo, bigakunda ndetse no kumubabaza cyane. Kugirango yiyibagize ibyo yakoze bitanogeye Imana yageragezaga uko ashoboye agafasha abakene n’indushyi. Kenshi na kenshi akiyumvamo ijwi rimubwira gusiga iby’isi akiyegurira Imana. Nyuma y’urwo rupfu rw’umugabo we, abifashijwemo n’abihayimana b’abafransisikani, ari nabo bamufashije kurera umwana we, yiyeguriye Imana muri uwo muryango w’abafransisikani i Kortone. Nuko urugegro rwe rutuma benshi bari barataye bisubiraho, kubera ahanini ukwigomwa n’ukwibabaza yagiraga byari birenze urugero. Nyagasani Yezu yamubonekeye kenshi kugirango amufashe muri iyo nzira y’ubwitagatifuze kandi kugirango abere abandi urugero. Marigarita yitabye Imana tariki ya 22 Gashyantare 1297, ari nawo munsi yari yaravuze Imana izamuhamagaraho.