Mariko umwanditsi w’Ivanjili

25 Mata | Umunsi mukuru usanzwe | 1Pet5,5-14; Mk 16,23-24
Mariko ni umwe mu banditsi bane b’Ivanjili. Yari umwigishwa wa Mutagatifu Petero umukuru w’Intumwa. Yatangiye kwandika Ivanjili ari abakristu b’i Roma babimusabye. Muri icyo gihe Kiliziya yari igitangira itari yagira abasaseridoti benshi. Kuba yarabanye na Petero byatumye amenya byinshi ku mibereho ya Kristu. Yanditse rero ashingiye ahanini ku byavugwaga na Petero intumwa. Aho arangirije kwandika Ivanjili, Mariko yagiye Alegisandriya wari umurwa wahurirwagamo n’abantu b’amahanga yose mu Misiri. Nuko arahigisha, ahindura benshi bemera kuba abakristu. Niyo mpamvu ababaga bigishijwe neza ubukristu bakabatizwa, basubiraga iwabo, nabo bakigisha abandi. Ni muri ubwo buryo Mariko yabashije kwigisha abantu batabarika bakomoka mu bihugu byinshi, bityo ubukristu bugenda burushaho gushing imizi buhoro buhoro. Abanyamisiri bamwe ariko barwanyaga ubukristu barakajwe cyane n’umubare w’abakristu warushagaho kwiyongera, nuko bigira inama yo kwica Mariko. Ntawashoboye kumenya neza igihe bamwiciye n’uko bamwishe.