Marita

29 Nyakanga | Umunsi wibukwa | Heb 13,1-3.15-16; Lk 10,38-42 (cyangwa Yh 11,19-27)
Marita avugwa mu Ivanjili ahantu hatatu: i Betaniya igihe Mariya na Marita batumira Yezu amaze kuzura musaza wabo Lazaro; ubundi ni igihe batumiye Yezu ku meza iwabo igihe batumiye Yezu hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba. Igihe bamwakiriye iwabo, Mariya yakomeje kwicara iruhande rw’ibirenge bya Yezu yumva amagambo ye. Mariya we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati : “Mwigisha, ntacyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!”. Ariko Nyagasani aramusubiza ati : “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa” (Lk 11,40-42). Ayo magambo yayabwiraga baganira. Ibyo Marita yakoreye Yezu amwakira neza, amufungurira we n’abigishwa be, byamuhesheje ishema n’icyubahiro gikomeye. Marita atwigisha kwakira neza abashyitsi, kuko iyo twakiriye neza bagenzi bacu, tuba twakiriye Yezu.