11 Ugushyingo |
Umunsi wibukwa |
Mik 6,6 - 8; Mt 25, 31-46
Maritini yavukiye muri Hongriya. Se yari umusirikare mukuru mu ngabo z’umwami w’abaromani. N’ubwo ababyeyi be batari abakristu, Maritini yakuranye uburere bwiza kandi akunda kare inyigisho z’iyobokamana. Afite imyaka icumi, yiyandikishije mu bigishwa kugira ngo azahabwe Batisimu, abe umukristu. Icyo gihe ariko izo nyigisho zamaraga igihe kirekire. Nyuma y’imyaka itatu, Atari yabatizwa, umubyeyi we yamujyanye kuba umusirikare. Biba ngombwa rero ko Maritini yumvira se kuko kubwe atashakaga kuba umusirikare. Bamwigisha cyane ibya gisirikare arabimenya, abikorana ubwitonzi n’umurava, aba intwari arashimwa cyane, nyuma ndetse ashingwa kuyobora umutwe w’ingabo. Muri iyo mirimo maritini yakomeje kurangwa n’umutima ukunda Imana. Yari umuntu wubaha buri wese, akunda ukuri, witangira abandi kandi uhorana impuhwe. Hari umunsi umwe yahuye n’umukene wifubitse ibishwangi, imbeho yamugagaje; amubonye amugirira impuhwe nyinshi. N’uko yiyambura igishura yari yambaye agisaturamo kabiri, igice kimwe aguha uwo mukene. Reka rero azagere muri bagenzi be baramuseka cyane, ko yambaye umwenda ucitse, nyamara Maritini aramwihorera ntiyakoma. Umutima we wari unejejwe gusa no kuba yafashije umukene. Iryo joro ariko ryamubereye akataraboneka! Yezu yamubonekeye yambaye cya gishura yahaye wa mukene. Aramubwira ati:«umenye ko icyo ukoreye umukene, aba arinjye ugikoreye». Haciye iminsi Maritini yasezeye mu gisirikare. Nuko aboneraho umwanya wo kwiga, ahabwa Batisimu abifashijwemo na Hilari wabaye Umwepiskopi wa Poitiers. Martini asubiye iwabo yigishije ababyeyi be Iyobokamana. Nyina yemeye kubatizwa ariko se aranga. Agarutse i Poitiers yinjiye mu muryango w’abamonaki, arushaho kwitagatifuza cyane. Nyuma ndetse yubakishije ikigo cy’abihayimana hafi aho. Ukwitagatifuza kwe kwarangamiwe na benshi, bigeza n’ubwo abakristu b’i Tours bamutoye ngo ababere umwepiskopi. amaze no kuba umwepiskopi yakomeje kwitangira abakene; akaba umwepiskopi ucisha make kandi ukunda gusenga. No muri icyo gihe yakomeje gutura mu tuzu tw’abamonaki. Maritini yayoboye Diyosezi imyaka makumyabiri n’itanu, yitaba Imana afite imyaka mirongo inani n’umwe.