15 Ukuboza |
Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Mariya Crocifissa di Rosa yavukiye I Brescia mu Butariyani ku itariki ya 6 Ugushyingo 1813. Avukana n’abana batandatu. Iwabo bari abakristu b’intangarugero. Kuva akiri muto yakundaga gusenga no gusoma inyigisho z’ubukristu. Yahawe amasakramentu y’Ukaristiya, ugukomezwa na Penetensiya afite imyaka irindwi. Icyo gihe yarangwaga n’urukundo rudacogora rwa bagenzi be yanga n’ibyaha bito. Yirindaga kwirata mu maso y’abantu, akanga kwifotoza no kwirebera mu ndorerwamo ndetse no kwiga muzika. Yabyukaga kare mu gitondo agasenga azirikana, akumva Misa ebyiri buri gitondo, agahabwa isakramentu rya Penetensiya buri cyumweru kugirango yisukure akizwe n’ibyo byaha bito. Buri gihe yitwararikaga gukora ibikorwa by’urukundo. Yabaye iruhande rwa nyina igihe yari arwaye asenga kandi asoma imibereho y’abatagatifu. Nyina amaze kwitaba Imana yavuze aya magambo ari imbere y’ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya: “Icyo Imana ishaka aricyo kijye gikorwa”. Mu mwaka w’1836 yashinze umuryango w’ababikira kugirango bite ku barwayi igihe icyorezo cya kolera cyari cyugarije Ubutaliyani nyuma y’intambara y’abarwanyaga Kriziya. Abantu baramushimye bituma n’abandi bakobwa bagira ubwo butwari bwo kugaragaza urukundo mu bitaro bya Leta bitwa: “abaja b’urukundo” (Servantes de la charité). Abaturage bamuha izina ry’umumalayika n’umutagatifukazi. Amaze kumva ko kurangiza ubuzima bwe ku isi yakoranije ababikira be bose arabaraga ati: “nimukundane mukunde n’abarwayi! “. Igihe yari arembye, nta kindi yavugaga uretse abarwayi n’abakene, agasaba kubakira mu bitaro no kubafasha ku buryo bwose. Yahoraga asubira muri aya magambo: “Ntimukarebe abarwayi nk’ibiremwa gusa ahubwo ni mubabonemo Nyagasani Yezu ubwe”. Yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 15 ukuboza 1855 amaze kuvuga ati: “Birujujwe”yashyizwe mu rwego rw’abatagatifuku itariki ya 12 Kamena 1954 na Papa Piyo wa XII. Tumwiyambaze tumwigiraho umugenzo mwiza w’urukundo rw’Imana muri bagenzi bacu, duca bugufi kugirango tubashe kwegera abarwyi nizindi mbabare.