Mariya Dominika Mazzarello

14 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Tariki ya 9 Gicurasi 1837 niho Dominika yavukiye mu ntara ya Piemont mu majyaruguru y’Ubutaliyani. Kuva akiri muto yakundaga kwambaza Bikira Mariya kandi akamugirira icyubahiro gikomeye. Amaze gukura yitangiye ibikorwa by’urukundo, yita cyane cyane ku bana b’imfibyi. Mu mwaka w’1864 yamenyanye na Don Bosko na we witaga ku rubyiruko, atangira ubwo kumufasha kwita ku bana b’inzererezi b’i Turin. Abifashijwemo na don Bosko, mu mwaka w’1872 yashinze umuryango w’ababikira witwa«Fille de Marie Auxiliatrice, Salésiennes de Don Bosco» . niwe wayoboye uwo muryango kuva mu ntangiriro. Ibikorwa by’urukundo uwo muryango wakoze na n’ubu ugikora ntibigira ingano. Mariya Dominika ntiyarambye kuri iyi si, yapfuye tariki ya 14 Gicurasi 1881, afite imyaka mirongo ine n’ine. Ni Papa Piyo wa XII wamushyize mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1951.