Mariya Faustina Kowaliska (Mariya Faustyna kowalsaka )

30 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Mariya Faustina Kowaliska (Mama Fawustina w’Iskaramentu Ritagatifu cyangwa Helena Kowalska) yavukiye mu gihugu cya Polonye i Glogawice ku ya 25 Kanama 1905. Yarerewe mu muryango urimo abana benshi (abana icumi). Kubera ubukene bw’ababyeyi be Faustina ntiyigeze yiga bihagije. Afite imyaka makumyabiri, yemerwe kuba umubikira ukora imirimo yo mu rugo (congregation des religieuse de Notre-Dame de la Miséricorde ) i Varisovie mu murwa mukuru w’igihugu cya Polonye. Ni muri uwo muryango yaronkeyemo inema nyinshi mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kristu wamugezagaho ubutumwa bw’Impuhe ze mu myaka cumi n’itatu. Yabaye rero «Umunyebanga» n’«Intumwa» y’Impuhwe z’Imana yabyandikaga mu aknyamateka kitwa «Petit journal La Misércorde divine dans mon âme». Bumwe mu buryo twakoresha bwo kwiyambaza Impuhwe z’Imana yadusigiye ni ubu: • Ishusho ya Yezu nyirimpuhwe (yanditseho «Yezu ndakwizera»); • Umunsi w’Impuhwe z’Imana uba ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pasika • Isaha y’Impuhwe z’Imana (saa cyenda) • Noveni y’Impuhwe z’Imana; • Ishapule y’Impuhwe z’Imana; • Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana; • Ibisabisho (Ibisingizo) byIsakramentu Ritagatifu igihe cy’ishengerera. Yitabye Imana ku itariki ya 5 Ukwakira 1938 azize indwara y’igituntu yamubabazaga cyane mu minsi ya nyuma, ariko ntibimubuze guhora yishimye. Nyuma y’urupfu rwe mu mwaka w’1966 hatangiye dosiye yo kumushyira mu mubare w’Abahire. Ku itariki ya 18 Mata 1993 Papa Yohani Pawulo wa II yamushyize mu rwego rw’abahire. Naho ku ya 30 Mata 2000 nyuma y’imyaka irindwi yamushyize mu rwego rw’Abatagatifu. Hanatangajwe ko icyumweru cya 2 cya Pasika ari icyumweru cy’Impuhwe z’Imana.