06 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Ana - Mriya Roza - Nikolette Gllo yavukiye Naple mu Butaliyani. Mu mwaka w’1731, ubwo yiyeguriraga Imana mu muryango w’ababikira b’abafransiskani, yafashe izina rya Mariya Fransiska w’Ibikomere bitanu bya Yezu. Yabanje kuba iwabo mu myaka ya mbere ari umubikira. Nyuma indi myaka 38 ayirangiriza mu gufasha umusaseridoti wari ushinzwe Paruwasi. Ubutagatifu bwe bwagaragaye kare akiri no kuri iyi si, kuko kenshi mu masengesho yatwarwga buroho kandi mu gihe cy’igisibo akagira ububabare bwinshi.