Mariya Goretti Umukobwa wahowe Imana

06 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | 1 Kor 6,13-20; Mt 10,28-33
Mariya Goretti akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Izina ry’ubukristu ni Mariya. Naho Goretti rikaba iryo yiswe n’ababyeyi be, ari naryo ry’umuryango. Se yapfuye akiri muto, nyina akomeza kurera wenyine abana amusigiye. Bari abakene bitungiwe gusa n’isuka. Mariya Goretti ariko akaba umwana ushiritse ubute, agakunda gufasha nyina mu mirima. Mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri, amaze guhabwa Ukaristiya ya mbere, niho uwo mwana w’umukobwa yiyemeje kuzira ubusugi bwe aho guhemukira Imana. Ubwo hari mu mwaka w’1902. Umusore Alegisanderi Serenelli, w’imyaka cumi n’umunani, bari baturanye ndetse ari n’incuti, yakunze kujya amwinginga cyane ngo amukoreshe ingeso mbi. Mariya Goretti yabonye bimurambiye aramubwira ati : “Muvandimwe Alegisanderi, nibishaka biduteranye, menya rwose ko ntashobora gucumura ku Mana. Kuko ari jye ari nawe, twese Imana yazaturoha mu muriro w’iteka”. Uwo munsi cyakora Alegisanderi yari yaje yabishe asa n’umusazi! Akimara kumubwira atyo rero uburakari buramwegura, nuko ako kanya asingira icyuma gityaye akimujombaguza umubiri wose. Mariya Goretti yaraye mu bitaro ijoro rimwe, bukeye araca. Mbere yo kuvamo umwuka yaravuze ati: “Kubera urukundo nkunda Kristu, Alegisanderi ndamubabariye; ndetse nifuza kuzicarana nawe muri paradizo”. Alegisanderi yagiye kwihisha kubera ubwoba, aho afatiwe arafungwa, akatirwa igifungo cy’imyaka myinshi. Afunguwe yahisemo kujya kwibera mu kigo cy’abamonaki, ashaka gutanga impongano ku Mana kubera icyaha gikomeye yakoze. Mu 1950, Papa Piyo wa XII, yashyize Mariya Goretti mu rwego rw’Abatagatifu. Nyina yatumiwe i Roma mu birori by’umwana we Mutagatifu.