Mariya Madalena

22 Nyakanga | Umunsi wibukwa | Ind 3,1-4 (cyangwa 2 Kor 5,14-17); Yh 20,11-18
Mariya Madalena ni wa wundi batubwira mu Ivanjili Yezu yakijije amashitani menshi, akaba yari yarasizoye mu gukora ingeso mbi. Aho amariye gukizwa na Nyagasani, yabaye umwe wo muri ba bagore b’abatagatifu baherekezaga Yezu n’Intumwa aho yagendaga hose yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Igihe bafashe Yezu, Intumwa zarahunze, ariko Mariya Madalena akomeza gukurikira Yezu. No mu rupfu rwe, “iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Klewofasi, na Mariya Madalena” (Yh 19,25). Yezu amaze guhambwa, Mariya Madalena na Mariya muka Klewofasi nibo basigaye ku mva. Mariya Madalena ni we Yezu yabonekeye mbere amaze kuzuka, igihe yari yazindukiye ku mva; ndetse amutuma kujya kubwira abandi Inkuru Nziza y’ibyishimo bya Pasika, ko yazutse, yatsinze urupfu. Niyo mpamvu mu myaka ya mbere ya Kiliziya, yiswe “Intumwa y’intumwa”, kuko ari we wazimenyesheje ko Yezu yazutse mu bapfuye. Dusabe Imana iduhe gukurikiza urugero rwa Mariya Madalena, natwe tumenyeshe abandi Kristu wizuye mu bapfuye.