Mariya Madalena wa Pazi

25 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi | Hoz,16-22; Mt25,1-13
Mariya Madalena wa Pazi yavukiye I Floransi mu Butaliyani. Mu kigero cy’imyaka irindwi, yatangazaga bose kubera imyifatire ye mu kwitagatifuza. Akabasha kwigomwa cyane kandi akiri muto, agakubitiraho rimwe na rimwe no kurara amajoro asenga. Aho aherewe Ukaristiya ya mbere, nibwo yasezeranije Yezu mu mutima we ko azamwiyegurira igihe kigeze. Amaze kugira imyaka ya ngombwa, Mariya Madalena yinjiye mu muryango w’Abakarmelita. Kuba ari ho yahisemo ni uko icyo gihe Abakarmelita aribo bonyine gusa batagombaga uruhushya rwo guhabwa Ukaristiya iminsi yose. Kuva ubwo arushaho kwitagatifuza, mbese abera bagenzi be bose urugero. Mu myaka makumyabiri n’ine yamaze yiyeguriye Imana, nahuye n’ibigeragezo byinshi bivanze n’imibabaro y’uburwayi. Iyo mibabaro ni na yo yamukomezaga, ikamufasha gusabira abanyabyaha. Ubwo bubabare kandi ntiyigeraga abwinubira, ahubwo yashakaga ko yabugira igihe kirekire kugirango arusheho kuzirikana ububabare bwa Yezu yagiriye ku musaraba.