Marseli Papa n’uwahowe Imana

16 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Marseli yabatirijwe i Roma aba ari naho ahererwa ubusaseridoti. Nyuma yatorewe kuyobora Kiliziya, asimbura Papa Marsekini ku ntebe ya Petero. Ni we watangiye by’ukuri gushing za Paruwasi na za Diyosezi, kugirango abakiristu bagire abasaseridoti hafi. Ibyo ariko ntibyashimishaga na gato umwami w’Abaromani Diyoklesiyani warwanyaga Kiliziya cyane. Yategetse ko basenya za Kiliziya bakanagatwika ibitabo bitagatifu bageretseho gusahura ibintu mu maduka y’abakristu bifatanye no kwambura amapeti abasirikare bakekwaho kuba ari abakristu. Nuko na Marseli arafatwa, ategekwa gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’amezi icyenda. Ibyo ariko nti byamubujije gukomeza kwandikira abakristu be amabaruwa abashishikariza gukomera mu bukristu bwabo. Aho arekuriwe yihutiye kugerageza gusana Kiliziya zasenywe n’ubwo bitari byoroshye bwose. Umwami yongeye kubimenya arabisha bikomeye, Marseli yongera gufatwa, noneho bamujugunya hagati y’inyamaswa z’inkazi zifungiranye aba arizo zimwica. Marseli yapfuye ari ikirangirire kubera ishyaka n’ubutwari yagaragaje mu kurengera ingoma y’Imana.