Marselini na Petero

02 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Nta kivugwa ku buryo burambuye cyerekeye imibereho y’abo batagatifu bombi. Ikizwi ni uko Marseli yari umusaseridoti, naho Petero akaba yari umufuratiri ; bakaba bombi barahowe Imana ku ngoma ya Diyoklesiyani watotezaga abakristu. Abo batagatifu bombi bambazwa igihe cyose mu gitambo cya misa. Mu byatangajwe na Papa Damasi, ndetse akanabyandikisha ku mva zabo batagatifu, yavuze ko akiri umwana yumvise abo bagiranabi bishe izo ntore bigamba urupfu rubi bishe Marseli na Petero. Bavugaga ko babiciye ahantu hiherereye mu bihuru kugirango hatazagira umukristu umenya aho baguye. Ngo babanje kwicukurira imva zabo, hanyuma buri wese bakamuca umutwe. Nyuma y’itotezwa ry’abakristu, umwami w’abami Konsitantini n’umugabekazi Helena bubakishije Kiliziya nini cyane aho izo ntore z’Imana zahambwe. Abakristu benshi bakunda kujya kwambaza abo batagaifu muri iyo Kiliziya, cyane cyane mu kinyejana cya IV.