Martini wa I

13 Mata | Liturijiya y'umunsi | Hish20,17-36 Yh 10,11-16
Bavuga ko Martini yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu w’Imana koko. Ngo yabaye agihabwa ubusaseridoti, abamuzi bati :«Dore rero intangiriro ye y’ikuzo ryinshi azagirira Kiliziya». Atangira ubwo yamamaza ivanjiri hose, nuko bidatinze ndetse agirwa umwepiskopi. Yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 649. Uwo mushumba mushya wa Kiliziya yihatira cyane gushyikirana n’abakristu bose, arabigisha, agira inama benshi, abafasha ku buryo bwose kandi muri byose, haba kuri roho cyangwa ku mubiri. Papa Martini yarengeye byimazeyo amahame ya Kiliziya ubwo hari hadutse abigisha binyoma bari bashyigikiwe n’umwami Konstantini wa II bavugaga ko Yezu Kristu atari umwana w’Imana, ko adafite kamere ebyiri. Yakoranyije inama nkuru ya Kiliziya yi Latrani, maze bahagarika ku mugaragaro iyo dini. Umwami Konstantini abyumvise ararakara cyane, ategeka ko bafata Papa Martini bakamufunga. Konsitantini agerageza kumushuka ngo yisubireho, Martini aramuhakanira. Nuko batangira ubwo kumugirira nabi cyane, nyuma aza kugwa mu buroko tariki ya 13 Mata mu mwaka wa 656; apfa asabira abamutotezaga.