03 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Kol 3,9 - 17; Lk 6;27 - 38
Martini yavukiye mu gihugu cya Peru. Yigiye ejuru, yakunze kujijukirwa cyane n’ubwoko bw’imiti myinshi iva mu byatsi byo mu ishyamba. Haciye iminsi, Martini yiyumvisemo ijwi rya Nyagasani rimuhamagara mu mutima we. Niko guhaguruka, yinjira mu muryango w’abadominikani i Lima. Hari mu mwaka w’1603. Kuva yinjira aba indakemwa muri bagenzi be, akomeza kujya akora n’imirimo y’ubuvuzi nk’uko yari abisanganywe. Yakundaga abarwayi, akabitaho ndetse bamwe akabasanga iwabo. Ntiyitaga kandi ku buvuzi bw’abantu gusa ahubwo yavuraga n’amatungo. Ibiremwa byose yabibonagamo ishusho ry’Imana. Ababanye na Martini batangazwaga n’umutima mwiza yari afite akunda ikiremwa cyose ! kubera iyo mpamvu bari baranamuhimbye akazina : bamwitaga«Martini w’urukundo» aho kuba Martini wa Porisi. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ukuntu ubwitagatifuze bwe yabugaragaje akiri muto. Isengesho kandi ni naryo ryari intwaro ye ya buri munsi. No mu ijoro Martini yasinziraga igihe gito, umwanya munini akawuharira isengesho no gushengerera Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Yibandaga cyane ku kuzirikana akababaro Yezu yagiriye ku musaraba ngo acungure abantu. Ibyo kandi byakubitiragaho no kwigomwa byinshi kugira ngo akunde arusheho kwitagatifuza. Mu mibereho ye, Martini yabereye benshi urugero rw’umukristu ugororokeye Imana by’ukuri, haba mu bikorwa bye cyangwa mu myifatire ye. Yitabye Imana mu 1639.