21 Nzeli |
Umunsi mukuru usanzwe |
Ef 4,1-13 ;Mt 9,9-13
Matayo akomoka mu Galileya. Mu Ivanjiri ya Mariko na Luka, bamwita Levi, yari umusoresha kuri gasutamo ku butegetsi bw’abaromani. Uwo murimo watumye bene wabo b’abayahudi bamwanga, bakamubonamo umugambanyi kubera gukorera ubwo butegetsi. Igihe Yezu amutoye mu ntumwa ze, yamusanze yicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati:«Nkurikira». Undi ahera ko arahaguruka, asiga byose aho, aramukurikira. Kugirango Matayo yereke Yezu ko yishimye, amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumwakira, barasangira, bombi bishimye ari nako kandi basangira n’abandi benshi b’inshuti. Hagati aho, abafarizayi n’abigishamategeko bijujutiraga abigishwa ba Yezu bababwira bati:«Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha?» Yezu aba ariwe ubasubiza ati:«Abazima sibo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugirango bisubireho».(Lk 5,31-32) Yezu amaze gusubira mu ijuru, Matayo yabanje kwigisha muri Yudeya, hanyuma ajya kwamamaza Inkuru nziza mu bihugu by’iburasirazuba ari naho yapfiriye ahowe Imana.