Matilda

14 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Matilda yavukiye mu muryango w’ikirangirire, wavutsemo abami b’ibyamamare, uvukamo ndetse n’abatagatifu bakomeye. Akiri muto, yarerewe mu babikira b’i Herfofdi. Yarongowe na Heneriko wa i wabaye umwami w’Ubudage bamaze gushyingirwa. Aho umugabo we yimiye, yatangaje abantu benshi kubera imyifatire ye y’ukwitagatifuza. Akumvikana n’umugabo we cyane byahebuje; bategeka igihugu neza, kigira ishya, kijya mbere muri byose ndetse no mu bukristu. Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itatu bashyingiwe, umugabo we yitabye Imana, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Oto. Uwo Oto yabereye Matilda igisambo aramuhemukira, amuziza ahanini ko afasha abarwayi n’abakene. Matilda yari umubyeyi ugira impuhwe kandi agakunda gusenga cyane. No muri ako kaga yari yaratewe n’umwana we, ntiyigeze yiheba na gato; ahubwo yakomeje kumusabira. Yagiye kwibera mu bihaye Imana b’Abamonakikazi b’i Eugerben, akomeza kwisunga Nyagasani anasabira abana be. Bitinze umuhungu we Oto yaje kumugarukira, bukeye aje kumusura atangazwa n’ubwitagatifuze bw’umubyeyi we. Niko kumusubiza rero umutungo yari yaramunyaze, nuko Matilda akomerezaho gufasha abakene benshi n’imbabare. Umwe mu bana be yabaye umwepiskopi wa Kolonyi: (Mutagatifu Bruno, umwepiskopi wa Kolonyi), nyuma ndetse nawe yandikwa mu gitabo cy’abatagaifu. Mu mibereho ye, matlda yakomeje kurangwa n’impuhwe nyinshi, akomeza kwitagatifuza no kwigomwa bihebuje. Yitabye Imana ku itariki ya 14 Werurwe mu mwaka wa 968.