Matiyasi Intumwa

14 Gicurasi | Umunsi mukuru usanzwe | Int1,15-17; 20-26; Yoh 15,9-17
Matiyasi tumubwirwa n’inyigisho ya Petero atubwira uko yatowe ngo asimbure Yuda, umugambanyi. Matiyasi yari yarabanye na Yezu igihe kirekire ari umwigishwa we. Yakurikiye Yezu kuva abatizwa na Yohani kugeza igihe asubiye mu ijuru; ndetse ari no mu bamubonye amaze kuzuka. Inama Petero yagiriye bagenzi be yo gutora usimbura Yuda, yerekana ko Intumwa zar i zaratowe mu bandi bigishwa, bagashyirwa ukwabo kugira ngo bakomeze umurimo Yezu yabashinze. Matiyasi yatowe mu bandi aba Intumwa kubera ko yari yarabanye na Yezu kugera igihe asubiye mu ijuru, ngo abe umwe mu bagabo bazahamya izuka rye.