Matiyasi Murumba

30 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Matiyasi Mulumba akiri umwana yaguzwe mu bucakara, nuko yinjira mu idini ry’abayisiramu. Nyuma yavuye mu idini ry’abayisiramu, aba umukristu mu Kiliziya y’abaprotastanti. Ariko aho amenyaniye n’abihayimana b’abagaturika, yavuye mu baprotestanti aba umugatolika. Yabatijwe tariki ya 14 Gicurasi 1882. Matiyasi Mulumba ubusanzwe wari umuntu wikunda kandi ahubuka, iyo Batisimu yamubibyemo ukwemera kudasanzwe, kuva ubwo anyura ukubiri n’ingeso mbi zose. Nuko atangira kubanira neza bagenzi be, akicisha bugufi kandi akubaha bose. Ubwo agafata isuka akajya mu murima, agakubitiraho gukora n’indi mirimo yindi yo mu rugo. Byari ukwicisha bugufi cyane muri icyo gihe ku muntu w’umugabo, kubera ko iyo mirimo yari igenewe abagore. Iwe yari yarahubatse Kiliziya ntoya, aho yihereraga wenyine asenga cyangwa ari kumwe n’abandi. Ni naho yigishirizaga gatigisimu. Igihe umwami Mwanga atangiye gutoteza abakristu, Matiyasi Mulumba yamaze ku ngoyi iminsi itatu, bamwica tariki ya 30 Gicurasi 1886.