Metodi

14 Gashyantare | Umunsi mukuru usanzwe | 2Kor4, 1-2, 5-5 Mk 4, 1-9
Metodi yari mukuru wa Mutagatifu Sirilo. Yavukiye i Tesaloniki mu Bugereki, yiga amashuri yose i Konstantinopoli. Se yari umutegetsi mukuru kandi akaba icyegera i bwami. Igihe intumwa z’ibwami zigiye kubonana n’abari mu idini ry’abayisilamu, Metodi nawe yagiye muri izo ntumwa hamwe na murumuna we Sirilo. Bahindukiye Metodi yiyeguriye Imana, aba umumonaki. Igihe umwami Rustilivi wa Moraviya n’umwami Borisi wa Bulgariya basabye Mikael wa III wari umwami w’ubutegetsi ngo aboherereze abamamazabutumwa, umwami w’Ubugereki yoherejeyo Metodi na murumuna we Sirilo. Baragenda bakirwa neza muri ibyo bihugu, bahakora umurimo ukomeye cyane mu kwamamaza Inkuru Nziza, bandika n’ibitabo byinshi by’iyobokamana. Ibyo bitabo bifasha abakristu cyane mu gukunda no gukurikira Misa Ntagatifu, bituma banamenya vuba indirimbo nyinshi za Kiliziya. Papa Adriyani wa II yamushimye ubuhanga n’ubutwari bwe, amugira umwepiskopi. Metodi yakomeje kwigisha cyane muri Panoniya, Bulugariya, Dalmasi na Korinti; nyuma yigisha Bahemu na Polonye. Amaze kuzahazwa n’umunaniro, yagarutse i Moraviya aba ariho agwa.