Mikayeli, Gabriyeli na Rafayeli

29 Nzeli | Umunsi mukuru usanzwe | Dan 7,9-14 cyangwa Hish 12,7-12; Yh 1, 47-51
Nyuma y’Inama ya konsili y’i Vatikani ya II n’ivugururwa rya Litirigiya, abo bamalayika uko ari batatu tubahimbariza umunsi umwe. Bibiliya ntacyo ibavugaho birambuye, usibye Malayika Rafayeli uvugwa mu gitabo cya Tobi. Malayika Gabriyeri azwi kuba ariwe wabaye integuza y’ivuka rya Yohani Batista, akaba kandi n’integuza y’ivuka rya Yezu. naho Malayika Mikayeli avugwa kuba ariwe mutware w’Ingabo zo mu ijuru, akaba ari nawe watsinze Shitani.