Mikayeli Ghebre

01 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Mikayeli Ghebre akomoka muri Ethiopia. Yari umusaserdoti ukunda ukuri kandi akaba n’inyangamugayo. Kuba yarabyirukiye muri Kiliziya y’iwabo yari yaritandukanyije na Papa bitewe n’abigishabinyoma bayobeje abakirisitu ku mahame ya Kiliziya gatolika, byamuteye amatsiko yo kwiga neza ibitabo bitagatifu. Ubwo yari akubutse mu nama i Kayiro, yagiye i Roma ari kumwe n’umwepisikopi Yakobisi, bakirwa na Papa Gerigori wa XVI. Avuye i Rome yagize ati«Ukuri ku nyigisho za Kiliziya gatolika kuragaragara, abigishabinyoma bose bakwiye kwamaganwa maze ingoma y’Imana ikogera ku isi yose». Ageze muri Etiyopiya yamamaje inkuru nziza hose, abeshyuza cyane abigishabinyoma, afasha kandi Musenyeri Yakobisi, gutegura neza abazaba abasaseridoti. Abanzi ba kiliziya bakomeje kumutoteza cyane, bigera ndetse n’igihe bamuteranije n’umwami. Nuko Mikayeri Ghebre arafungwa, Yakobosi nawe acibwa mu gihugu. Mikayeli Ghebre yagiriwe nabi cyane mu buroko ariko yanga guhakana ubukiristu. Yishwe n’ubugome bukabije bamugiriye.