27 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Sir 26, 1 – 4. 13 – 16, Lk 7, 11 – 17
Monika ni urugero rw’ababyeyi b’abakirisitu. Niwe nyina wa Mutagatifu Augustini. Yavutse ku babyeyi b’abakirisitu muri Algeriya mu mwaka wa 332. kuva akiri muto yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Imana na bagenzi be. Yumviraga cyane ababyeyi be. Ni nayo mpamvu amaze no gukura, atazuyaje kwemera umugabo iwabo bamuhitiyemo. Yashyingiranywe na Patrisi w’i Tagaste, anezezwa ariko ahanini n’ikizere cyo kuzashyitsa ku bukiristu. Uwo musore yagiraga umwaga cyane. Monika ariko akagira ukwihangana gukomeye, cyane nko mugihe yabonaga ko umugabo we yaramukanye umwaga. Bagenzi be nabo yababaniraga neza, bamwe akabagira inama iyo bagiranaga ubushyamirane n’abagabo babo. Izo nama ze zatumaga ingo zifitanye umwiryane zisubirana ituze. Benshi mu bagore bagaragaje ko kubera inama ze nziza bashoboye kumvikana n’abagabo babo, nyuma ndetse bakajya baza kubimushimira.
Mu bana Monika yabyaranye n’umugabo we, uwamuteraga impungenge cyane ni Augustini kubera ko yikundiraga amaraha. Igihe Augustini amutorotse akajya mu butariyani, Monika yamukirikiyeyo n’agahinda kenshi. Yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kwitagatifuza, ashimishwa cyane no kubona Augustini agarukira ukwemera agahabwa Batisimu bari kumwe. Bavuye mu Butariyani bagarutse iwabo muri Afurika, Monika yaguye mu maboko ya Augustini bageze ku cyambu cya Astia.
Nguwo Monika, umugore wumvikanaga n’umugabo we ndetse na Nyirabukwe. Nguwo uwakwirakwizaga urukundo n’amahoro mu bavandimwe, mu nshuti no mu baturanyi. Ubugwaneza n’ubwitagatifuze bye, byatumye umugabo we ayoboka Imana, yemera kubatizwa vuba kandi ahinduka umukiristu w’indahemuka.