22 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Buh 3,1-9 cyangwa Hish 7,13-17; Mt 10, 28-33
Umutwe w’ingabo z’abaromani wari uyobowe na Morisi ukaba wari ukambitse mu Misiri, woherejwe mu Busuwisi gufasha izindi ngabo z’abaromani gutera ibindi bihugu byari byaranze kuyoboka ubutegetsi bw’abaromani. Abagize uwo mutwe w’ingabo uyobowe na Morisi bose bari abakristu. Aho rero ingabo zose z’abaromani zimariye kuganza ibyo bihugu, umwami Magsimiyani wari umwanzi ukomeye w’abakiristu yategetse imitwe yose y’ingabo