01 Kamena |
Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Hannibali Mariya Di Francia yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1851, i Messina mu kirwa cya Sisiliya ho mu Butaliyani bw’amajyepfo. Se yitwaga Fransisiko n’aho nyina akitwa Anna Toscano. Nyuma y’imyaka ibiri avutse, yaje gupfusha se. Mu mwaka w’1852 yinjiye muri koleji ya Mutagatifu Nikola. Hannibali amaze kugeza mu kigero cy’imyaka cumi n’umunani, nibwo icyifuzo cyo kwiyegurira Imana mu nzira y’ubusaseridoti cyamwinjiyemo. Maze igihe kigeze ahabwa Isakramentu ry’ubusaseridoti ku ya 16 Werurwe 1878. Urukundo yari afitiye Nyagasani rwamuteye guharanira buri gihe icyiza cya mugenzi we. Mu buzima bwe yaranzwe no guharanira ndetse no gutoza abandi gushyira mu bikorwa aya magambo y’umwami wacu Yezu Kristu :«Nimusabe rero nyiri myaka yohereze abakozi mu mirima ye» (Mt 9,38) kugirango ashyire mu bikorwa aya magambo, yakundaga cyane gusabira abasaseridoti ndetse no kubitoza abandi. Yanashinze kandi imiryango y’abihayimana ibiri : Abarogasiyonisti n’abari b’umwete w’Imana (Les Pères Rogationistes et les filles du Divin Zèle). Mutagatifu Hannibali yaranzwe kandi n’urukundo rwinshi yari afitiye abakene. Ibyo byagaragariraga ku rugwiro yabakiranaga no ku byiza yabakoreraga (Byaba ibya roho cg iby’umubiri). Amaze kubona ubukene bukabije abaturage b’akarere ka Avignon babamo, yigiriye inama yo gutangira umurimo utoroshye wo gutsura amajyambere muri ako karere. Nibwo ashoboye gushinga amashuri y’ubukorikori yo gufasha urubyiruko kubasha kwigirira akamaro. Ibi akabikora agamije kuyobora urwo rubyiruko ku Mana. Yifuzaga ko amaboko y’urwo rubyiruko atozwa ubukorikori n’imyuga, iminwa yarwo nayo igatozwa isengesho. Yitabye Imana ku ya 1 Kamena 1927, afite imyaka 76. Hanyuma ku ya 16 Gicurasi 2004, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II amushyira mu rwego rw’abatagatifu. Padiri Hannibali adushishikariza guhora dusaba ngo abihayimana barusheho kwiyongera. Adusaba kandi kubasabira ngo babashe kuzuza neza ubutumwa bwabo. Ikindi twamwigiraho ni urukundo rw’abakene. Tumwiyambaze rero atwigishe : kugira umutima wo gusaba no gusabira abihayimana ; kureba abakene nk’uko nawe yabarebaga, tubabonemo ishusho ry’Imana ; guhora duharanira muri byose icyagirira mugenzi wacu akamaro. Muri make tumusabire atwigishe kugira Iyobokamana y’ukuri ariyo yo kuzirikana imfubyi n’umupfakazi.