Narsisi Umwepiskopi

29 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Narsisi yabaye Umwepiskopi w’i Yeruzalemu ahagana mu mwaka wa 300. Yararambye cyane kandi imibereho ye imugaragazaho ubutagatifu hakiri kare. Umwete yagiraga wa kogeza ingoma ya Kristu watumye abanzi ba Kiliziya bamugirira urwango rukomeye. Igihe kimwe, mu Bantu batatu mu bamurwanyaga bagiye inama yo kumusebya bamubeshyera ngo bamwirukanishe mu gihugu. Barabihimba babitura aho bigeza n’ubwo bemera kurahira ibinyoma ngo bakunde babyemeze. Uwa mbere ati: «Nkaba mubeshyera ndagahira mu nzu». Uwa kabiri ati: «Niba ibyo mvuze Atari ukuri nzabembe». Uwa gatatu ati: «Niba mubeshyera nzahume». Ntihaciye kabiri, muri ibyo binyoma byabo bigeretseho indahiro Imana irabagaragaza! Uwa mbere, inzu irashya ahira mo! Uwa kabiri na we, ibibembe biti ni wowe nashakaga! Uwa gatatu yahumye asa n’uri mu nzozi atazi ibimubaho! Nguko uko Narsisi yatsinze abanzi ba Kiliziya abifashijwemo na Nyagasani. Yabaye umepiskopi ukunzwecyane n’abakristu be na we kandi akababera umubyeyi w’indahinyuka mu kubaha urugero rwiza mu kwitagatifuza.