Nereyina na Akili

12 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Abavandimwe Nereyina na akili bari abasirikari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani, mu mwaka wa 300. Papa Damasi w’icyo gihe, yavuze ko Nereyi na Akili bari batarahabwa Batisimu, maze baza guhindurwa n’intwari z’abakristu babonaga bapfira ukwemera kwabo. Abo bavandimwe uko bitanze mbere ku mirimo yabo, ni na ko bitanze bemera gupfira Ivanjili ya Yezu Kristu bemeye; bemera ndetse no kumena amaraso yabo, bityo bahamya ukwemera kwabo.