Nikola

06 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | Hish 4, 20-22; Mk 10;13-16
Nikola yavukiye muri Aziya mu ntara ya Lisiya . ababyeyi be bari abakristu beza cyane. Kuva akiri muto arerwa gikristu, akurana umutima ugira impuhwe ndetse kubera ko yari afite ibintu agakunda kugoboka abakene. Amaze gukura nibwo se wabo wari umwepiskopi yitegereje imyifatire ye, abona ukuntu akunda Imana kandi agira impuhwe n’ukuntu akunzwe muri rubanda. Nuko amuha ubusaseridoti kandi amugira umukuru wa Monasteri. Nyuma Nikola yagiye muri Palestina gusura ibihugu Yezu yabayemo. Agarutse yasanze umwepiskopi we amaze kwitaba Imana. Maze aba ariwe batora ngo amusimbure ku ntebe y’ubwepiskopi. Mu mirimo ye yihatiye kwamamaza inkuru nziza no gufasha indushyi ariko cyane cyane agakunda cyane abana bato. Ibihugu byo mu Burayi ndetse no muri Amerika byamufasheho umutagatifu ukunda abana bitonda akabahemba; kuburyo muri ibyo bihugu abana bazi cyane Mutagatifu Nikola kandi bakamukunda bikomeye. Urukundo Nikola yakundaga abantu rwagereranywa n’urwo Yezu yabakunze.