Nikola Tavelic na bagenzi be

14 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Kimwe na Mutagatifu Fransisko w’Asizi washinze umuryango wabo, benshi mu bafransiskani bakunze kujya kwamamaza Ivanjili mu bihugu by’Abayisiramu. Aho bibanze kujya ni muri Palestina, igihugu Yezu yavukiyemo. Abenshi muri bo cyakora barahaguye bahowe Imana. Mutagatifu Nikola Tavelic na bagenzi be, nabo bagiyeyo kwamamaza Ivanjiri, babicira i Yeruzalemu ku itariki 14 Ugushingo 1391. Ni Papa Pawulo wa VI wabashyize mu rwego rw’abatagatifu ku itariki ya 21 Kamena 1970.