21 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
Nikola yavukiye mu gihugu cy’Ubusuwisi, avuka ku babyeyi babahinzi. Amaze kuba umusore yarwanye urugamba rukomeye cyane arengera igihugu cyabo cyari kibasiwe n’igihugu cya Otrishiya. Mu kigero cy’imyaka mirongo itatu, yashakanye n’umukobwa witwa Doroteya, bagira urugo ruhire, banabyarana abana cumi. Bari abakungu kubintu kubera ko bari bafite isambu nini kandi yera cyane. Buhoro buhoro ariko, yinjiwemo n’igitekerezo cyo kwitarurira ahantu akiberaho wenyine asenga. Nibwo mu mwaka w’1468, abyumvikanyeho n’umugore we, yitarurira mu mpinga y’umusozi muremure, ahamara igihe wenyine asenga. Nyuma yagarutse bugufi y’iwe, umuryango we umwubakira akazu gato yiberagamo wenyine asenga kandi yigomwa. Bavuga ndetse ko yaba yari atunzwe n’Ukaristiya gusa. Aho hantu yiberaga, hari abantu benshi bahamusangaga bashaka kumugisha inama, babitewe ahanini no kumwubaha bitwe n’ukwitagatifuza kwe. Hari n’igihe yigeze guhosha intambara yari igiye kurota mu baturage, bose basubira kumvikana kubera kumwubaha; n’abategetsi yabagiraga inama bakazikurikiza. Nikola yitabye Imana tariki ya 21 Werurwe 1487. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu 1947; icyo gihe agirwa umurinzi w’igihugu cy’Ubusuwisi.