Nikora wa Tolentino

10 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Nikora yavukiye i Fermo mu Butariyani. Amaze kuba umusore yiyeguriye Imana mu muryango w’abamonaki bitiriwe Mutagatifu Augustini. Yahisemo gutura mu bwiherero bwa wenyine kugirango arusheho gusabana n’Imana. Aho aherewe ubusaseridoti, yazengurutse imigi myinshi y’Ubutariyani yigisha kandi ashishikariza abantu guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi. Hashize iminsi yagarutse muri monasiteri, ashingwa kuyobora novisiya. Mu mwaka w’1275 yagiye kwamamaza inkuru nziza i Tolentino, ari naho yarangirije imibereho ye nyuma y’imyaka mirongo itatu. Aho hantu yahabaye icyamamare kubera inyigisho ze zanyuze bose. Ntamunsi washiraga hadakoraniye imbaga y’abantu yazinduwe no kumva inyigisho ze. Byatumye ndetse abakirisitu benshi bamubonamo umutagatifu ukiri ku isi. Imibereho ya Nikora yatangazaga abamuzi bose kubera ukwicisha bugufi kwe no kutararikira iby’isi. Yari umusaseridoti ukunda abantu kandi akazirikana by’umwihariko abarwayi n’abakene. Nyuma y’urupfu rwe, abakirisitu bakundaga kujya gusenga kumva ye, hakaba ndetse harabonetse n’ibimenyetso byinshi by’ibitangaza yakoreye abamwiyambaje.