06 Kamena |
Liturijiya y'umunsi |
Int 4,32-35; Lk 12,35-40
Norberti yavukiye ahitwa Xanten mu Budage, mu mwaka w’1085. Mu busore bwe yiberagaho nta mususu by’abantu basanzwe, akikundira gusa iby’umunezero wo muri iyi si. Nyamara yaje guhinduka rimwe rizima, kuva igihe akize inkuba yari imuhitanye mu mwaka w’1115 agakizwa na Rurema. Byamuteye kwibaza byinshi, yibuka ko iby’isi bishingiye ku busa ; maze kuva icyo gihe yigira inama yo guhindura imibereho ye akagororokera Imana. Atangira gusenga cyane, akigomwa, agafasha bagenzi be muri byose cyane cyane abatishoboye. Amaze kwinjira mu bamonaki yatangiye kwiga iby’iyobokamana ku buryo bunononsoye, hanyuma ahabwa ubusaseridoti. Amaze kuba umusaseridoti yafashe inzira azenguruka ibihugu by’Uburayi yigisha abantu ngo bisubireho bakingurire Kristu imitima yabo, anabahishurira kandi iby’ingabire yiherewe na Nyagasani. Uwo murimo yanawufatanyaga no gucurura abashyamiranye ngo biyunge barusheho kumvikana. Ni nayo mpamvu bari baramwise «Umumalayika w’amahoro». Nyuma yagiye ahantu hiherereye wenyine mu ishyamba ry’ahitwa Prémontré, ahasanga umuryango w’abihayimana, abo basaseridoti bagakurikiza amategeko yakuye mu nyandiko za Mutagatifu Agustini. Norberti akomeza intego ye yo kwita ku basaseridoti, abatoza umubano utagira amakemwa no gutunganya buri munsi kurushaho imirimo yabo ya gisaseridoti cyane cyane umurimo wo gusenga no kwigisha Ivanjili. Uwo muryango yaremye ni uw’Abapremontre. Hashize imyaka igera kuri itandatu, Norberti yatorewe kuba umwepiskopi wa Magdeburg. Kuva ubwo arushaho gukorana umwete kugira ngo arwanye amafuti yose yadindizaga ubukristu. Imbaraga n’ubutwari yahoranaga yabivomaga mu isengesho rya buri munsi no mu isakramentu ry’Ukaristiya yahabwaga, akiragiza Bikira Mariya igihe cyose. Norberti yitabye Imana mu mwaka w’1134.