30 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Yabatijwe ku ya 1 Ugushyingo 1885. Yafatiwe mu rugo kwa Luka Banabakintu yaje kuhategerereza abandi bakristu. Yumvise urugo rwa Luka rwagoswe, arasohoka. Abishi na bo bamubonye bamwirohaho n’amacumu. Bategereza ko yataka ngo ahakane Imana baraheba. Nowe arababwira ati:«Ikibamaranya ndakizi ni amatungo, ni muyajyane! Ntimugire icyo musiga, n’uyu mubiri ntimuwusige! Icyo mbahakaniye ni Roho yanjye! Nayeguriye Imana». Akimara kuvuga atyo bamuhurizaho amacumu, arapfa. Mbere y’urupfu rwe, Nowe Mawaggari yari yarabwiye mushiki we Munaku ati:«Twese umwami yaradutanze ngo batwice. Wowe rero umurage ngusigiye, ntuzatezuke ku bukristu». Nuko Munaku nawe akomera ku bukristu kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.