Odila

13 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Odila amaze kuvuka, iwabo ntibamwishimiye. Se wari igikomangoma yari yizeye ko hazavuka umuhungu, nibwo nibwo rero havutse umukobwa; bigiye no guhuhuka avuka ari n’impumyi. Nyina yabonye ko se ashaka kuzica ako kana, akihera umuntu ngo azakarere, ariko nawe nyuma ajya kukareresha mu babikira. Odila arakura arabatizwa ndetse akira n’ubuhumyi. Amaze kuba inkumi yagiye kwiyereka iwabo, nuko bamubonye bagira ibyishimo bitavugwa! Aguma aho rero iwabo, bukeye aza kumenya ko bashaka kumushyingira ava aho iwabo aratoroka kuko yari yarasezeranye ko aziyegurira Kristu. Se yabonye ko umukobwa we yanze kurongorwa, ahisemo kwiyegurira Imana, aherako nawe arahinduka yisubiraho, aba umukristu w’ukuri. Nibwo se amwihereye inzu ye nini nziza yari afite ngo ayibanemo n’abandi babikira bagenzi be. Odila yabereye bagenzi be urugero rw’indakemwa, kuburyo yapfuye ariwe wayoboraga umuryango wabo.