Onesifori

06 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Onesifori yakomokaga Efezi, muri Aziya. Ni umwe mu bafashije cyane Pawulo Intumwa kwogeza Ivanjiri. Mutagatifu Pawulo ni nawe wamutumenyesheje mu ibaruwa ye ya kabiri. Yandikira Timote, agira ati:«Nyagasani nagirire impuhwe urugo rwa Onesifori, kuko yanduhuriye kenshi, kandi ntaterwe isoni n’iminyururu nambaye; ahubwo akigera i Roma, yanshakashatse abishyizeho umwete, maze arambona. Nyagasani namuhe kuzaronka imbabazi ku Mana kuri wa munsi. Naho ibyerekeye akamaro yangiriye nkiri Efezi, nta wakurusha kubimenya». (2Tm 1,16-18). Nyuma y’urupfu rwa Pawulo Intumwa ahowe Imana, Onesifori yasubiye muri Aziya, ari naho yapfiriye nawe ahowe Imana.