Padiri Piyo (Padre Pio)

23 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Padiri Piyo (Padre Pio) yavukiye i Pietrelcina mu majyepfo y’Ubutaliyani mu mwaka w’1887. Yinjiye mu muryango w’Abafaransisikani b’Abakapusini (Capucins) afite imyaka cumi n’itandatu. Mu w’1910 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti. Nyuma y’imyaka itandatu yimuriwe i Rotondo aho yabaye kugeza yitaba Imana mu mwaka w’1968. Mutagatifu Padiri Piyo yari yarahawe ingabire zidasanzwe kimwe n’ibikomwre bya Yezu byamukururiye ibibazo byaranzwe n’itotezwa mu butumwa bwe. Ariko umubano yari afitanye n’Imana wo warenze imbibe bigaragarira mu miryango y’abasenga yagiye ivuka ndetse no mu bikorwa by’urukundo byamuranze. Muri urwo rwego, iyo witegereje imibereho n’ubutumwa bya Padiri Piyo usanga ko umutwaro wa Kristu woroshye kandi n’ibyo adukorera ntibiremereye iyo bitwaranywe urukundo. Koko rero, iyo ibigeragezo byakiranywe urukundo bihinduka inzira y’ubutungane yerekeza ku iherezo ryiza kandi rizwi n’Imana yonyine. Mutagatifu Padiri Piyo mu buzima bwe bwose yihatiraga kwishushanya na Kristu wabambwe akabikora nk’ubutumwa yahamagariwe mu icungurwa ry’isi; nk’uko twemera ko mu mugambi w’Imana’ umusaraba ari ikimenyetso cy’umukiro w’isi ukaba n’inzira Yezu ubwe yarangiye abashaka bose kumukurikira. Bityo Mutagatifu Padiri Piyo akaba yarabaye umugabuzi w’impuhwe z’Imana yakira bose, ayobora ubuzima bwa za roho by’umwihariko ariko atanga isakaramentu ry’imbabazi ryatumaga abamuganaga barushaho kwiyongera uko bukeye n’ubwo we yanabakangaraga abakangurira guca ukubiri n’icyaha. Muri rusange , Mutagatifu Padiri Piyo, adukangurira gushyira Imana imbere ya byose, yo bukungu butagereranywa. Ishingiro ry’ubutumwa bwe rero n’isengesho mu musabano nyakuri n’Imana, umusabano ukomeye kandi uhoraho. Ubwe yarivugiye ati:«Ndi umufurere ukunda gusenga; nemera ko isengesho ariryo ntwaro dufite rikaba n’urufunguzo rukingura imurebeyeho». Muri make ipfundo ry’inyigisho ze ni ugusenga n’urukundo rwa mugenzi we. Yitabye Imana afite imyaka mirongo inani n’umwe. Yashyizwe mu rwego rw’abahire mu 1999; ashyirwa mu rw’Abatagatifu ku cyumweru tariki ya 16 Kanmena 2002. Twiyambaze Mutagatifu Padiri Piyo • Atwigishe natwe ukwicisha bugufi kuvuye ku mutima; • Adufashe gusenga twizeye ko Imana izi ibyo dukeneye tutaranabisaba; • Adufashe kugira indoor y’ukwemera iduha guhita tubona ishusho ry’Imana mu bakene no mu bababaye; • Adukomeze mu gihe cy’ibishuko no kurwana n’umwanzi bityo turonke imbaraga n’inyota byo kwiyunga n’Imana mu isakaramentu ry’imbabazi igihe cyose dutsitaye tukagwa; • Agendane natwe mu rugendo turimo kuva hano ku isi kugeza mu ijuru aho twizeye kujya kurangamira ikuzo rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu.