Pakomi

09 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Pakomi yavukiye mu Misiri ku babyeyi batemeraga iby’ubukristu. Amaze kuba umusore yafashwe ku gahato n’abaromani bashakaga abo bagira abasirikare. Icyo gihe Misiri yari imaze gutsindwa n’Abaromani. Afatanwa n’abasore b’abakristu benshi, na bo bari bajyanywe mu gisirikare. Ineza y’abo bakristu n’ukwigomwa kwabo, nibyo byatumye Pakomi yifuza kuba umukristu. Yamaze guhinduka aca ukubiri n’ibishuko by’ingeso mbi yagiraga. Pakomi aho atabarukiye ntiyasubiye iwabo kwa se, ahubwo yagiye muri Tebayidi ku musozi wari utuwe n’abakristu gusa. Aba umwigishwa arabatizwa, kuva ubwo rero atangira kwibaza uko azagenza ngo arusheho kwitagatifuza koko. Nuko arahaguruka ajya mu butayu bwa Tibayidi, ahasanga umuntu w’Imana witwa Pelemoni, ajya kumusaba ngo amufashe kwitagatifuza. Aramwakira barahabana. Nyuma yahawe umwambaro w’abo bamonaki ba mbere bo mu butayu. Icyo gihe yari amaze kunyurwa n’inama nziza zikomeye Palemoni yamugiraga. Amaze kumenyera imibereho y’abamonaki, Pakomi yagiye kwibera wenyine ku nkombe z’uruzi rwa Nil. Ntibyatinze abasore benshi barahamusanga ngo abafashe nabo kwitagatifuza. Imirimo bakoraga kenshi ni iyo guhinga n’iyindi y’imyuga. Mbere na mbere ariko bihatiraga gusenga, kwiga ibitabo bitagatifu no kwigomwa. Pakomi yari yarabandikiye amategeko meza yo kubafasha kurushaho kunogera Imana. Nyuma Pakomi yubatse izindi monastery esheshstu muri Tibayidi. Muri izo zose izamamaye cyane ni ya Tibeni n’iya Pabo. Pakomi yapfuye tariki ya 9 Gicurasi mu wa 349. Abakristu ubwabo babanje kumushyira mu mubare w’abatagatifu, nyuma Kiliziya nayo irabyemeza.