Pankrasi

12 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi | 2Mak, 1-29; Mt 10,28-33
Pankrasi yavukiye muri Turkiya. Se Kledoniyusi yari icyegera cy’umwami Diyoklesiyani w’Abaromani. Aho se apfiriye, Pankrasi yarerewe kwa sewabo. Yagiye i Roma afite imyaka cumi n’ine, abatizwa na Papa ubwe. Icyo gihe yari yagiye aherekeje sewabo. Aho abanzi ba Kiliziya bamenyeye ko ari umukristu, baramufashe bamushyikiriza umwami Diyoklesiyani wari waratanze itegeko ryo kurimbura abakristu. Umwami amubonye amugirira impuhwe kuko yari yarabanye na se, ariko amutegeka gusenga ibigirwamana bye. Pankrasi rero kubimubwira byari ukwikoza ubusa kuko yari yararahiye kutazigere yihakana Yezu Kristu. Nuko aho kuramya ibyo bigirwamana aramusubiza ati:«Nyakubahwa si nabona integer zatuma nsenga ibigirwamana byawe kandi Imana y’ukuri ihari ndetse yaranatwigaragarije mu mwana wayo Yezu Kristu». Umwami ngo yumve ayo magambo umujinya uramurenga, nuko ako kanya ategeka ko bamwica, bamuca umutwe.