Papa Ponsiyani n’umusaserdoti Hipoliti

13 Kanama | Abahowe Imana | Est13, 8-14, 17 ; Yh15, 18-21
Papa Zefirini amaze kwitaba Imana, mu mwaka wa 217, yasimbuwe na Kalisti wari umudiyakoni ; ubusanzwe wari umufasha we w’imena. Uwitwa Hipolitiwar umusaserdoti w’Umuhanga cyane kandi uzwi n’abantu benshi, hamwe n’abayoboke be banze kuyoboka Kalisti. Icyo gihe umwe agira abayoboke be undi abe. Nuko Kiliziya icikamo ibice bibiri, bigasa nk’aho hari abapapa babiri! Ayo macakubiri rero yamaze imyaka myinshi. Mu mwaka wa 230, Papa Ponsiyani amaze kwima, yasnze ayo macakubiri muri Kiliziya. Ntibyatinze mu mwaka wa 235, ku ngoma y’umwami w’abami Maxime, hatangira itotezwa rikaze ry’abakristu. Umwami aza kumenya ko abakristu b’i Roma bafite abayobozi babiri banyuranye, nibwo afashe Ponsiyani na Hipolt arabafunga, bategekwa gukora imirimo ikomeye y’agahato. Ponsiyani na Hipoliti, bombi biyemeje kubwira abakristu ko beguye ku mirimo yabo kugira ngo Kiliziya itarushaho kuzahazwa n’ibyo bihe bikomeye. Bityo ngo abakristu bashobore kwitoramo umuyobozi umwe mushya. Ponsiyani na Hipoliti, umwami yabimuriye ku kirwa cya Sardaigne, ari naho bombi baguye bahowe Imana, bahuje ukwemera kumwe.